Manzi Thierry uri mu bakinnyi bari kwitwara neza muri Rayon Sports, yasabye abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo ntibacibwe intege n’uko ikipe iherutse gutakaza igikombe cy’Amahoro,abizeza gutsinda umukino wa Gor Mahia.
Manzi Thierry yasabye abafana ba Rayon Sports kudacika intege
Yagize ati “Nubwo twatakaje igikombe cy’Amahoro ntabwo byaduciye intege ngo twubike umutwe ngo twumve ko birangiye, dufite imikino ibiri tugomba gukina ishobora kugira aho idukura ikagira n’aho itugeza. Abafana ntibatuve inyuma bakomeze badufashe.Mu rugendo dufite muri Kenya, abafana batube hafi, baze tujyane, ndibaza ko ibyo bashaka bazabibona. Bashaka gutsinda kandi natwe turi abakinnyi bashoboye gutsinda, turabyifuza kandi tugomba no kubikora.”
Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu,Manzi Thierry yavuze ko we na bagenzi be bafitiye icyizere abakinnyi bashya ikipe iherutse kugura gusa kuri we abona Donkor Prosper Kuka ukina hagati ariwe mwiza.