Print

Justin Beiber yatangaje umwaka azakoreramo ubukwe n’umukunzi we Hailey

Yanditwe na: Muhire Jason 15 August 2018 Yasuwe: 1277

Umunyamuziki Justin Bieber w’imyaka 24 ndetse n’umukunzi we, Hailey Baldwin w’imyaka 21 y’amavuko bategereje gukora ubukwe bagahamya isezerano ryabo umwaka utaha wa 2019. Nk’inzira nziza bihaye yo kubanza kunogerwa ndetse no gushyira hamwe mu cyanga cy’uburyohe bw’urukundo bamaze amezi make bumviriza.

Justin na Hailey byatangajwe y’uko bazakora ubukwe umwaka utaha wa 2019 n’ubwo itariki cyangwa se ukwezi bitaratangazwa. Aba bombi baherutse kwambikana impeta ya fiançailles mu kwezi gushize tariki ya 07 Nyakanga 2018, impeta ihagaze miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

TMZ yanditse ko aba bombi bemeranyije guhindura gahunda y’ubukwe bwavugwaga y’uko bazabukora uyu mwaka wa 2018 ku mpamvu zo kwirinda igitutu. Ngo bemeranyije kurushinga muri 2019. Bavuga ko babikoze birinda “igitutu” cy’abantu cyatuma bihutisha uyu munsi w’amateka kuri bo.

Justin w’imyaka 24 n’umukunzi we w’imyaka 21 usanzwe ari n’umunyamideli, ngo bafite amashyushyu yo kwitwa umugabo undi akitwa umufasha. Kuri ubu, ngo icyo bitayeho ni ugukuza ubumwe bwabo buganisha kurushinga bagasezerana kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu minsi ishize ubwo Justin Bieber yari kumwe n’umukunzi we, yamubwiye amagambo meza amarira atangira kuzenga mu maso aca akabogi yihanagura. Amafoto yasakajwe ku binyamakuru bitandukanye, agaragaza aba bombi, bari ku magare, andi akabaragaza bicaye baganira, gusa Justin yanyuzagamo akubika umutwe hasi.