Print

Bamwe mu baturage ba Nigeria basenga ingona ifite imyaka 78

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 August 2018 Yasuwe: 2737

Ni mu gace ka Oje kitaruye umujyi wa Ibadan, batura inkoko iki gikururanda kugira ngo amasengesho yabo yakirwe babone ibyo bifuza.
Iyi ngona imaze imyaka myinshi itunzwe n’umuryango wa Delesolu, nubwo bwose abo muri uyu muryango bo batemera ko ifite ububasha mu bya roho.

Raufu Yesufu, umukuru w’umuryango wa Delesolu, yabwiye BBC ati:"Kubera ukwemera kwacu nk’abayisilamu, sinemera ko ifite ububasha."

Ariko yongeyeho ko abavuzi gakondo bamaze igihe kirekire bo bemera ko iyi ngona rwose ifite ububasha budasanzwe - cyane cyane mu gukiza abarwayi cyangwa guha urubyaro abagore bifuza gusama.

Yagize ati:"Rero turabareka bakayigeraho bagasenga, bakajugunyira iyi ngona amaturo agizwe n’inkoko.Nguko uko byatangiye, none abantu na n’ubu bakomeje kuza. Banaza gusaba umusarani wayo cyangwa amazi yaho iba."

Yavuze ko umusarani wayo ndetse n’ayo mazi abo bavuzi gakondo bahita babikoresha babivanga n’indi miti gakondo, bizeye ko bizakiza indwara zitandukanye.