Print

Umuhanzikazi w’ ikirangirire bahimbaga ‘umwamikazi wa Roho’ yitabye Imana

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 August 2018 Yasuwe: 2713

Aretha Franklin bahimbaga ‘Queen of Soul’ yazize indwara ya kanseri yari amaze igihe arwaye dore ko hari hashize amezi agera ku 8 atagaragara mu ruhame.

Nyakwigendera yitabye Imana nyuma y’ uko mu kwezi kwa 3 n’ ukwa 4 uyu mwaka yasubitse ibitaramo yagombaga gukora muri ayo mezi.

Aretha igitaramo cya nyuma yagaragayemo ni Elton John AIDS Foundation party cyari cyabereye mu mujyi wa New York mu Ugushyingo umwaka ushize.

Mu gitaramo cya nyuma yakoze byari ukwihagaraho kuko yavugaga ko afite umwuma n’ umunaniro.

Uyu mukecuru yari arwaye kanseri y’ urwagashya nubwo yari yarigeze kubihakanira itangazamakuru yageze aho yemera ko bamubaze urwagashya.

Mu minsi ishize humvikanye amakuru y’ uko yapfuye ariko biragira byumvikanye ko agitera akuka. Umuryango wasabye inshuti kumusabira ku mana.

Mu butumwa abakunzi be bashyize kuri You Tube ku ndirimbo ‘Say a Little’ hari uwagize ati ‘ Ndakuvugira isengesho’.


Iyi foto ya nyakwigendera yafotowe tariki 28 Nyakanga 1970

Nyakwigendera yari umukobwa Minisitiri Franklin yavukiye Memphis, Tennessee muri Amerika mu 1942. Yatangiriye kuririmba mu rusengero rwa se, yabyaye abana bane.

Yatangiye kuririmba by’ umwuga afite imyaka 18 y’ amavuko.

Indirimbo ze zakunzwe cyane harimo ‘Respect’ na ‘I Say a Little Prayer’.

Asize ishusho itazibagirana. Yatsindiye igihembo cya Grammy Awards inshuro 18, yagurishije amakopi y’ indirimbo arenga miliyoni 75.

Rolling Stone magazine cyatangaje inkuru ivuga ko Aretha Franklin ariwe muhanzi w’ ibihe byose ku isi kimwita ‘impano yaturutse ku Mana’