Print

Umugore wa Riderman yamubwiye amagambo adasanzwe yuzuyemo amarangamutima

Yanditwe na: Martin Munezero 17 August 2018 Yasuwe: 2210

Ibi Nadia yabikoze atera imitoma umugabo we Riderman yashyize ku rubuga rwa Instagram ubwo yavugaga ko yishimira imyaka 3 amaze abana na Riderman.

Yagize ati:”Ntamahirwe nigeze aruta ayo kukugira nk’urukundo rw’ubuzima , ndagukunda kandi niko bizahoraho.16/08/2018 [ ashyiramo utumenyetso tw’imitima] warakoze kuri byose unkorera umunsi ku munsi. Unsenderezamo ibyishimo kuva nakumenya ndanezerewe narahiriwe … Uri umugabo mwiza mu mpande zose Imana ijye ihora iguha umugisha rukundo rwanjye ngukunda byimazeyo uruzirimbereka. Turi kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu tumaze tubanye.”

Agasaro Nadia yarushinganye na Riderman nyuma y’uko uyu muraperi w’igaruriye imitima ya benshi kugeza n’ubu yari amaze gutandukana na Asinah. Aba bombi bari ibyamamare kuko na Nadia yari afite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali.