Print

Kim Kardashian yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera imyambarire ye ku mucanga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2018 Yasuwe: 3189

Nubwo atari ubwa mbere Kim Kardashian yifotoje yambaye imyenda ikurura abagabo,benshi batunguwe n’imyifatire ye ubwo yifotozaga aya mafoto ndetse n’uburyo yashatse ko afatwa.

Ari kumwe n’inshuti ze ndetse na gafotozi we Kim Kardashian ku mucanga wa Miami,Kim Kardashian yongeye kwifotoza amafoto yatumye yongera kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Benshi mu byamamare byo muri USA bakunze kwirahira uyu mugore wa Kanye West aho bagaruka ku kibuno cye cyatumye bamwe bagana amazu yongera ibibuno kugira ngo bamere nkuyu mugore w’imyaka 37.