Print

Wayne Rooney yatangaje ikipe aha amahirwe yo kwegukana UEFA Champions League uyu mwaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2018 Yasuwe: 3426

Uyu rutahizamu usigaye akina mu ikipe ya DC United yabwiye ikinyamakuru CNN ko Juventus ifite amahirwe menshi yo kwegukana UEFA Champioons League kubera ko yazanye imbaraga mu busatirizi bwayo burangajwe imbere na Cristiano Ronaldo.

Rooney na Cristiano Ronaldo barakinannye muri Manchester United

Yagize ati “Ndizera ko Ronaldo azakora nkibyo amaze imyaka 10 akora.Azatsindira ibitego byinshi Juventus kandi ndemeza ko uyu mwaka nta kabuza izeguka igikombe cya UEFA Champions League.Ronaldo ni umukinnyi mwiza,ukora cyane kandi uhora ari kumwe n’umuryango we.”

Ronaldo yazamuye igikundiro cya Juventus ndetse ku mukino aheruka gukina batsinda Chievo Verona ibitego 3-2,abawurebye bari benshi kurusha indi mikino yose mu mupira w’amaguru w’Ubutaliyani.

Rooney yavuze ko Ronaldo azahesha Juventus Champions League y’uyu mwaka

Rooney yavuze ko icyemezo Ronaldo yafashe cyo kwerekeza mu ikipe ya Juventus cyari gikwiriye ndetse bizamuzamurira urwego mu mikino iri imbere.