Print

Donald Trump ashobora gukurwa ku butegetsi bwa USA kubera ibyaha byo gusambanya abagore akabaha ruswa ngo baceceke

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2018 Yasuwe: 2031

Donald Trump yasambanyije aba bagore babiri mu mwaka wa 2006 nyuma yo gushyingiranwa na Melania Trump bari kumwe ubu, gusa abonye ko bishobora kumwicira izina ntabashe gutsindira kuyobora Amerika, asaba uyu Cohen kubishyura akayabo k’amadolari kugira ngo baceceke.

Stormy Daniels yemeje ko yasambanye na Trump amuha amafaranga ngo aceceke

Stormy w’imyaka 39 usanzwe akina filimi z’urukozasoni, yahawe akayabo k’ibihumbi 130 by’amadolari ubwo Trump yari agiye kwiyamamariza kuyobora USA mu mwaka wa 2016 kugira ngo atazura akaboze agatuma uyu muherwe atsindwa amatora.

Michael Cohen yavuze ko yishyuye aba bagore bombi nkuko Trump yari yabimusabye nubwo mu minsi ishize uyu mukuru wa USA yabihakanye.

Trump yemeje ko nta kosa yakoze mu kwishyura abagore ngo ntibazamuvemo

Donald Trump abinyujije kuri Twitter yavuze ko icyaha yemera ari ugutsinda mu matora Hillary Clinton wari witezwe na benshi, naho ibyo kwishyura aba bagore basambanye abona itangazamakuru rimwinjirira mu buzima kuko amafaranga yatanze yavuye mu mufuka we.

Bikomeje kwibazwa na benshi niba abasenateri ba USA biganjemo aba Republicans bazemera guhirika uyu mukuru w’igihugu ukomoka mu ishyaka ryabo cyane ko ibyaha byo gutanga ruswa kugira ngo aba bagore babiri baceceke nawe abyemera.

Biravugwa ko sena ya USA igiye guterana mu minsi iri imbere kugira ngo barebe niba ibi byaha Trump ashinjwa byamukura ku butegetsi gusa byamukuraho mu gihe 2/3 byabo batora Yego.

Trump ari mu mazi abira

Bill Clinton wigeze kuyobora USA nawe yahuye n’iki kibazo cy’ubusambanyi ndetse sena iterana inshuro 2 mu mwaka wa 1998 na 1999 kugira ngo yeguzwe,ntibyakunda kuko benshi bavuze ko amakosa yakoze adakwiye kumukura ku buperezida.

Uretse Bill Clinton,mu mwaka wa 1868 perezida wa USA Andrew Johnson nawe Sen yashatse kumweguza kubera amahano yakoze gusa arokorwa n’ijwi rimwe yagize mu bamweguzaga.

Cohen yavuze amabanga menshi yakoranye na Trump yunganiraga mu mategeko

Nta muperezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika wigeze yeguzwa ku butegetsi gusa birashoboka kuri iyi nshuro Donald Trump nakurwaho amaboko na sena ye aho ashobora kuzasimbuzwa visi perezida we Mike Pence.



Karen McDougal ukora akazi ko kwifotoza yambaye ubusa nawe yemeje ko yasambanye na Trump arishyurwa ngo afunge umunwa


Comments

MAZINA 23 August 2018

TRUMP araroze kuli sex!! Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko kandi ntidutandukane.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bazi ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abagalatiya 6:8.