Bitabujije ko uretse no kuza tutabishaka hari nabahindura umubiri aribo babishaka. muri iyi nkuru rero haragaragaramo abagiye bahura n’ibyo bibazo bije nk’impanuka ariko bitabujije ko hari n’abandi babyikururiye. Irebere nawe.
1.Mayra Hill
Mayra Hills bakunda kwita “Beshine” ntutekereze ko iyifoto ye hari ikintu yahinduweho (Editing) hoya rwose, uyu mudagekazi ni uku yimereye n’igituza n’amabere ye manini, ubu niwe waciye agahigo k’umukobwa ufite manini ku isi aho rimwe ripima ibiro 9.
2.Jyoti Amge
Uyu umubonye ushobora gukeka ko ari agakobwa kakiri gato. Reka da siko bimeze kuko uyu muhindekazi ubu ni inkumi y’imyaka 22, uburebure bwe ntibukirengaho bwahagaze bugeze kuri sentimetero (Cm) 62.8.
3.Mikel Ruffinelli
Uyu mwari ufite icyo dukunze kwita amataye niwe ufite agahigo k’umukobwa ufite amataye manini ku isi. Akunda kwifugira ati nkunda amataye yanjye ati kandi abasore bakunda n’amabuno yanjye kubi. Arashinguye kandi ni igisore pe. Kuri ubu arapima 190 Kg.
4.Abigail &Brittany Hensel
Sinzi niba nkoresha ngo uyu mukobwa cyangwa mvuga ngo aba kuko arasa nkaho ari umwe, cyangwa se babiri muri umwe. Ibi ushobora kubibona ukagira ngo ntibibaho ariko biriho, ubu aba bafite imitima itandukanye, igifu, ibihaha, n’ibindi byinshi, buri umwe asonza ndetse akarya ukwe. Uku ubabona n’umwe ashobora gufata ikaramu akandika undi nawe yibereye mubye.
5.Jasmine Tridevil
Uyu we ni mabara ntiwamenya uko yabitekereje, ariko we siko yavutse ameze, uko umubona ntabwo wibeshye koko afite amabere atatu, yatanze akayabo kagera kubihumbi makumyabiri by’amadorari kugira ngo bamukore ibyo bishitani.