Print

N’golo Kante yongeye gukora benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umufana wa Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2018 Yasuwe: 4942

Uyu mufana wa Arsenal abinyujije kuri Twitter yavuze ko nyuma yo gutsindwa na Chelsea yari ababaye cyane,nibwo uyu mukinnyi yaje kumureba aramwihanganisha ndetse bifotozanya agafoto k’urwibutso.

Ngolo Kante yafashije Chelsea gutsinda Arsenal

Yagize ati “Muhure n’uyu mugabo.Namubwiye ko ndi umufana wa Arsenal ko mfite agahinda kubera ko twatsinzwe,araseka arambwira ati “Ihangane”.Mbega umugabo!”.

ubutumwa bw’umufana wa Arsenal wishimiye Kante

Umutima mwiza wa N’golo Kante ukomeje gutuma yigarurira imitima ya benshi mu bakunzi ba ruhago aho benshi bashimishijwe n’ukuntu yitwaye mu gikombe cy’isi ubwo yangaga guhatanira kwifotoreza ku gikombe cy’isi Ubufaransa bwatwaye bikaba ngombwa ko Nzonzi bakinana asaba bagenzi be bakamureka akagikoraho.

N’golo Kante yakoze ku mutima umufana wa Arsenal

N’golo Kante wicisha bugufi cyane amaze gutwara ibikombe 2 bya shampiyona ndetse ahembwa akayabo k’ibihumbi birenga 100 buri cyumweru,ariko aracyagenda mu kamodoka yaguze occasion ubwo yageraga muri Leicester mu mwaka wa 2015


Comments

Ndahayo Alex 24 August 2018

kante.flestation