Print

Umugore yanyujijwe mu mujyi yambaye ubusa buri buri kubera gukekwaho ubwicanyi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2018 Yasuwe: 2217

Abantu benshi biganjemo abagabo basanze uyu mugore mu rugo rwe barangije baramufata,baramukubita,bamwambika ubusa bamunyuza mu mujyi yambaye ubusa buri buri.

Ubwo yacaga mu mujyi aba bagabo bamukomeraga ndetse bagahuruza abantu kugira ngo baze kwihera ijisho umwicanyi umaze abantu bo mu karere ka Bhojpur.
Abagabo bose bafashe uyu mugore bamwambika ubusa,bamwogosha umusatsi ndetse basaba buri wese kumutera ibuye.

Mu gihe bamwe barimo bamutuka,bamushinyagurira ndetse bamuririmbira indirimbo, abandi bo bamufashe amashusho bayakwirakwiza kuri whatsapp.

Polisi yavuze ko aba baturage bari bariye karungu bateye uyu mugore ku wa Mbere w’iki cyumweru nyuma yo kubona umurambo w’umugabo witwa Vimlesh Shah.

Aba bagabo bakubise uyu mugore bakoze n’imyigaragambyo ikomeye aho batwitse amaduka,amazu n’imodoka, bituma polisi ita muri yombi abagera kuri 15.

Uyu mugore wakubiswe bikomeye ntiyapfuye kuko yatabawe na polisi ahita ajyanwa mu bitaro byo mu gace k’iwabo.