Print

Polisi yerekanye abajura b’ abasirimu bibaga mu mujyi wa Kigali bakoresheje ubwenge

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 August 2018 Yasuwe: 9176

Aba basore batatu umwe yahoze ari umukanishi mu Gatsata, undi yari umukozi wa kampani y’ itumanaho n’ undi bafatanyaga yabaga I Rubavu.

Yagize ati “Hari ahantu mu mujyi ku Muhinde no hepfo yaho bacuruza za telefone kwa Innocent, twaragiye turahiba dukurayo imashini 29 ku Muhinde dukurayo n’amafaranga, tujya kwa Innocent dukurayo telefone n’amafaranga miliyoni eshanu na telefone 70.”

Uyu musore wahoze ari umukanishi mu Gatsata avuga ko iyo bamaraga kwiba, ibyo bibye babyoherezaga kuri mugenzi wabo ukorera mu Karere ka Rubavu akabibagurishiriza muri Congo.

Ibyo baherutse kwiba babikuyemo miliyoni ebyiri n’igice, barayagabana.
Uyu musore avuga ko amaze gufatwa ari we watungiye agatoki inzego z’umutekano na bagenzi be barafatwa.

Kugira ngo babashe kwinjira mu iduka runaka babanzaga gucurisha imfunguzo, byananirana bagakoresha icyuma bita Clé Anglaise bakica ingufuri.

Babanzaga kwiga neza imikorere y’iryo duka ndetse ahari ibyuma bifata amashusho bakabanza kubyica.

Umwe mu bafashwe afite umugore n’abana bane batuye i Karongi. Amaze umwaka aretse akazi yakoraga muri kimwe mu bigo by’itumanaho.

Ni we wacungiraga bagenzi be igihe babaga bagiye kwiba. Yemeza ko bamaze kwiba ahantu henshi mu gihugu nko mu Mujyi rwagati, Car wash, Remera, Kicukiro, Yamaha, Kimironko, Remera Giporoso na Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Théos Badege, yashimye ubufatanye abaturage bagaragaje ngo kuko ari bo batanze amakuru yatumye abo bantu bafatwa.

Ati “Ni abasore bakiri bato bafite n’ubwenge bwo gutahura, kuvuga ngo aha twibye bashobora kuba badufashe amashusho bakajya gucomora. Nta mpamvu y’uko ubwo bwenge bwose bakwiye kubuganisha muri ubwo bujura. Ni bibi kuri bo, ku miryango yabo no ku gihugu.”


Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Theos Badege, ifoto ya Igihe

Abafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse bashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Atanga kandi ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Uwo musore wahoze akora mu Gatsata afite imyaka 28 avuka mu karere ka Karongi, yavuze ko mu minsi mike ishize bibye amaduka abiri mu mujyi wa Kigali.


Comments

Karake 27 August 2018

Nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,Abajura,Abasambanyi,etc...ntabwo bazaba mu Bwami bw’imana.Bisobanura ko iyo bapfuye baba batazazuka ku munsi w’imperuka wegereje.Gukora ibyo imana itubuza,ni ukugira ubwenge buke.Kuko ubyishimishamo,ariko ntuzazuke ngo nawe ube muli Paradizo,aho ibibazo byose bizavaho burundu.


narumiwe 26 August 2018

Kimironko baratuzenereje burira inzu bagasambura amabati bakinjyira bamanutse hejuru mugisenge cy ’inzu bakakwiba kandi ufite umuzamu mugihe zamu aba acungana nuwakwica urugi cg agatobora inzu.


kiddo 26 August 2018

nonese ibisura byabo ko mutabitwereka