Print

Intekerezo zanjye zirenze iza Bobi Wine wabaye umudepite -Bebe Cool

Yanditwe na: Muhire Jason 27 August 2018 Yasuwe: 784

Mu cyumweru gishize nibwo Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka nka Bobi Wine yafunzwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo guhungabanya umutekano nyuma yuko umurinzi we arasiwe mu gace ka Arua aho yari yagiye kwiyamamariza. Nyuma ahita atabwa muri yombi .

Mu kiganiro Bebe Cool yagiranye na Bukedde Tv udashyigikiye ibikorwa bya Bobi Wine yavuze ko intekerezo ze zagutse cyane kurusha iza Bobi Wine kuko buri gihe agaragara mu murongo urwanya ibikorwa by’umukuru w’igihugu kandi aba akwiye gukora ubuvugizi ku baturage ahagarariye mu gace ka Kyadondo mu inteko ishanga amategeko.

Bebe Cool yagize ati “ Intekerezo zanjye zirenze izabo bahanzi binjiye muri politike , birambabaza cyane mu gihe abo basore bahora barwanya ibyo umukuru w’igihugu avuga ahubwo ntibigaye impamvu bageze mu inteko ishinga amategeko ngo bakorere abaturage ubuvugizi ku bibazo bibugarije mu ntara baje bahagarariye.

Ibi Bebe Cool abivuze nyuma yuko hagati ye na Bobi Wine batarasasa inzobe ngo biyunge kuko kuva cyera bavuzweho kuba batavuga rumwe nubwo aba bombi babibazwaga bakabyamaganira kure nubwo rimwe na rimwe bose babiririmbaga mu ndirimbo zabo gusa bakabizimiza mu buryo utabasha gutahura gusa nyuma bikamenyekana.

Twakwibutsa ko nyuma yuko Bobi Wine arekuwe yahise atabwa muri yombi na Police ya Uganda .