Uyu muraperikazi w’imyaka 23 uherutse kwibaruka umwana w’umukobwa yise Kulture,yatunguye benshi kubera aya mafoto yongeye kwifotoza nyuma yo kwifotoza yambaye ubusa ubwo yari atwite.
Cardi B wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Bodak Yellow,yatumye ibinyamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zongera kumugarukaho kubera aya mafoto mashya yashyize hanze.
Cardi B n’umugabo we Offset uririmba mu itsinda rya Migos bibarutse uyu mwana muto Kulture Kiari Cephus ku wa 10 Nyakanga 2018.