Print

Abagore bo muri USA bagaragaye bambaye ubusa hejuru mu rwego rwo gusaba ko Leta yabemerera bakajya bambara ubusa hejuru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2018 Yasuwe: 5082

Aba bagore bakoze iki gikorwa ku munsi wo kwizihiza umunsi w’uburinganire “Women’s Equality Day” aho bazengurutse imijyi ya New York, Los Angeles, Phoenix, Denver na Minneapolis.bambaye ubusa hejuru bafashe ibyapa bisaba ubu burenganzira leta.

Uretse muri New York na Los Angeles habaye iyi myiyereko y’aba bagore bari bambaye ubusa hejuru,mu bihugu bitandukanye nk’Ubudage,Chile n’Ubushinwa naho abagore bigaragambije bambaye ubusa hejuru basaba ibihugu byabo kubaha uburenganzira bakajya bagenda bambaye ubusa hejuru mu mihanda.

Nubwo bamwe mu bagore bagaragaye bambaye bikwije,abandi bari bambaye ubusa hejuru bafashe utuntu badupfukisha amabere yabo ari nako biyandikaho amagambo yo gusaba uburenganzira bwo kwiyambika ubusa.

Abagore bamwe bari baherekejwe n’abagabo babo nabo bari bambaye ubusa hejuru ndetse bafite ibyapa bisaba Leta kureka abagore bakambara ubusa.









Comments

Jefferson 27 August 2018

nubundi USA nigihugu kibizira byose!biracyaza ntacyo batazazana