Print

Kampala: Impanuka ikomeye y’ imodoka yahitanye barindwi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 30 August 2018 Yasuwe: 2011

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Gulu ku kiraro kwitwa Torchi kiri hafi y’ akarere ka Omoro saa moya n’ igice z’ umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kanama 2018.
Imodoka ya Toyota Noah ifite purake UBD 227C yerekeza mu karere ka Gulu ivuye mu karere ka Lira yagonganye n’ abamotari babiri ihita irenga umuhanda.

Umuyobozi w’ akarere ka Omoro Douglas Peter Okello yabwiye Daily Monitor ko abantu 6 bahise bahasiga ubuzima undi umwe w’ igitsina gore akagwa mu bitaro bya Lacor aho polisi yari yamujyanye.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace k’ Aswa Jimmy Patrick Okema mu butumwa yoherereje umunyamakuru kuri WhatsApp yemeje aya makuru.

Okema yavuze ko iyi mpanuka ikomeye yabaye abapfuye n’ abakomeretse bakaba bajyanywe mu bitaro.