Print

Amafoto yaciye ibintu: Amafoto abakobwa basakaza biyambitse impenure asigaye yitwa imiti

Yanditwe na: Muhire Jason 30 August 2018 Yasuwe: 16999

Imvugo zisigaye zikoresha n’urubyiruko rutandukanye ruzwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bakagira umwihariko wo gukunda kwifotoza amafoto biyambitse impenure basigaye bafite amazina bita amafoto yabo bitewe nuko yayifotoje yambaye harimo nkayo bita umuti [aho umukobwa aba yambaye impenure ] rumbiya [aho umukobwa aba yambaye yikwije ndetse n’ayandi mazina atandukanye.

Umwe mu bakobwa bazwiho gukoresha zino mvugo utifuje ko amazina ye tuyatangaza yatubwiye ko baba bagomba gushaka izina ry’umwimerere bakwita ifoto yabo kugirango bamaganre kure imvugo zidakwiye bo bita nk’imvugo zidahwitse.

Agira ati “ Niba mbwiye umukobwa mugenzi wanjye nti nakoze umuti kuri instagram biba bivuze ko nashyizeho ifoto idasanzwe”.

Yakomeje atubwira ko iki gihe haharawe amagambo azimiza ikintu mu gihe mbere byabaga bigoranye ko umuntu yabwira undi ati nashyize hanze ifoto nambaye ubusa [urumva koko nabivuga?] gusa mubwiye ngo nakoze umuti ahita yumva icyo mubwiye.

Reba amwe mu mafoto abakobwa basigaye bita ko bakoze imiti kuri instagram: