Muri uyu muhango wayobowe na Kaka na Diego Forlan amakipe 32 yamaze gushyirwa mu matsinda 8 aho ikipe ya Manchester United yisanze mu itsinda rimwe rya H hamwe na Juventus,bizatuma kizigenza Cristiano Ronaldo azahura na Manchester United yanditsemo amateka akomeye.
Uko amatsinda ya UEFA Champions League apanze
Real Madrid imaze gutwara UEFA Champions League inshuro 3 yikurikiranya,iri mu itsinda C hamwe na AS Roma,CSKA Moscow na Victoria Plzen
intambara yo kwambura igikombe Real Madrid yatangiye
Imikino ya mbere yo mu matsinda izaba ku wa Kabiri taliki ya 18 Nzeri 2018,mu gihe umukino wa nyuma uzakinwa ku wa 01 Kamena 2019 kuri stade Wanda Metropolitano ya Atletico Madrid.