Print

Umunyamideli Blac Chyna yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2018 Yasuwe: 2171

Uyu munyamideli ukunze kugarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ndetse n’ibishushanyo akunze kwishushanyaho ku mubiri,yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera iyi myambarire y’ubushotoranyi.

Ku wa Gatanu nibwo yafotowe agiye kwinjira mu kabyiniro mu mujyi wa London gusa benshi bagarutse kuri iyi myambarire ye igaragaza imyenda y’imbere.

Blac Chyna w’imyaka 30 yatunguye benshi kuko benshi mu batuye mu mujyi wa London bamushungereye kubera iyi myambarire yagaragazaga imiterere y’umubiri we.

Blac Chyna,KimKardashian na Amber Rose bakunze kugaragara kenshi mu binyamakuru byo hirya no hino ku isi kubera imyambarire yabo ishotora abagabo ndetse rimwe na rimwe igaragaza imyanya yabo y’ibanga.