Print

Umudepite watsinze mu kiciro cy’ abafite ubumuga yamenyekanye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 September 2018 Yasuwe: 3895

NEC yatangaje ko mu majwi y’agateganyo, Eugene Mussolini yagize amajwi 482 angana na 75,6 ku ijana mu matora yabaye uyu munsi ku wa 2Nzeri 2018.

Mussolini yahatanaga n’abandi bagenzi be icyenda barimo HABARUREMA Benoit amajwi atatu angana na 0.47 ku ijana, REMERA Shyaka Emmanuel yagize amajwi abiri angana na 0.31 ku ijana , NYANDWI Fulgence yagize ijwi rimwe ringana na 0.16 ku ijana , MBABAZI Olivia yagize amajwi atandatu angana na 0.94 ku ijana, NDAYISABA Salvator yagize amajwi icyenda anagana na 1.41 ku ijana, RUSIHA GASTONE wari usanzwe mu nteko ishinga amategeko yagize amajwi 93 angana na 14.58 ku ijana, KARANGANWA Jean Bosco yagize amajwi 13 angana na 2.04, UWIZEYE Henriette yagize amajwi atatu angana na 0.47 ku ijana, na HITAYEZU Edouard wagize amajwi 26 angana na 4.08 ku ijana.

Mussolini Eugene yigeze kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’Abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo


Comments

Mazimpaka 3 September 2018

Reports za World Health Organization na World Bank zerekana ko 15% by’abatuye isi ari abamugaye.Iyo ushishoje usanga nta muntu numwe ku isi utarwaye.Urugero,usanga abantu benshi bavuga ko barwaye umutwe.Ariko nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya ya paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13,nta muntu numwe uzongera kurwara (Yesaya 33:24).Abamugaye bose bazakira (Yesaya 35:5,6).Cyokora iyo paradizo izaturwa gusa n’abantu bumvira imana,kuko abakora ibyo imana itubuza bose izabarimbura ku munsi w’imperuka uri hafi (Imigani 2:21,22).Abapfuye bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka (Yohana 6:40).