Messi umaze imyaka 10 ahangana na Cristiano Ronaldo ku gihembo cy’umukinnyi wa mbere ku isi,yabwiye abanyamakuru ko Real Madrid itagikomeye nka kera kubera gutakaza Cristiano Ronaldo wayitsindira ibitego byinshi.
Messi yavuze ko Real Madrid itagikanganye
Yagize ati “Real Madrid iroroshye muri uyu mwaka kubera ko itagifite Cristiano Ronaldo.Ni umwe mu bakinnyi beza cyane ku isi.Juventus iri mu makipe afite amahirwe menshi yo kwegukana UEFA Champions League kuko ifite Ronaldo.Byarantunguye kumva ngo yavuye muri Real Madrid kuko sinari niteze ko yakwerekeza muri Juventus.”
Messi yagaragaje ko yemera ubuhanga bwa Cristiano Ronaldo kuko yahise aha amahirwe menshi Juventus yo kwegukana UEFA Champions League ndetse yemeza ko we na bagenzi be izabaha akazi gakomeye nibaramuka bahuye.
Messi yagaragaje ko yemera Cristiano Ronaldo
Real Madrid ntiyigeze isimbuza Cristiano Ronaldo undi mukinnyi ukomeye ahubwo yaciye igikuba mu bafana bayo ubwo yafataga nimero 7 yambarwaga n’iki cyamamare iyiha umusimbura yaguze Mariano Diaz.