Print

Umusore yashyingiranywe n’umukobwa w’umushumba mu bukwe bwaciye ibintu bwitabiriwe n’intama gusa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2018 Yasuwe: 6743

Uyu mukobwa wabaye umushumba wa mbere wabanaga n’intama wenyine,yakoze ubukwe bw’igitangaza bwavugishije benshi n’umusore uzimya umuriro bwavuzwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Aba bongereza babanje gukorera ubukwe muri Hoteli yitwa Georgian barangije bajya kwiyakirira mu rwuri rw’ababyeyi b’uyu mukobwa aho intama ze zari zo batumirwa babo ndetse no mu ifoto y’urwibutso zagaragayemo.

Emma Gray yavuzwe cyane mu binyamakuru ubwo yafataga umwanzuro wo kujya kwibanira n’amatungo nyuma y’aho yatandukanaga n’uwahoze ari umukonzi we ubwo yari afite imyaka 23 y’amavuko.

Ubuzima bwo kuba mu masambu aragiye izi ntama ndetse n’imbwa,byatumye agumirwa ndetse yiyambaza ibinyamakuru bitandukanye mu mwaka wa 2016 avuga ko ashaka umukunzi.

Umukunzi yaramubuze,ntiyacika intege akomeza gushakisha none yaguye kuri Irvine usanzwe akora akazi ko kuzimya umuriro hirya no hino muri Scotland.