Print

Gentil Gedeon yasezeranye imbere y’amategeko kwibanira akaramata n’umukunzi we Ritha [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 7 September 2018 Yasuwe: 2999

Kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018 nibwo Ntirenganya Gentil Gedeon n’umufasha we Maniraho Irakoze Ritha basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata, umuhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda imbere y’ubuyobozi bw’igihugu .

Gentil Gedeon ubusazwe wamamaye mu Rwanda kuri Radio zitandukanye zirimo Salus , Isango Star kubera ibiganiro akora by’imyidagaduro kuri ubu akaba akora kuri radiyo KT Radio.

Uyu munyamakuru wamenyekanye cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ari mu myiteguro ya nyuma y’ubukwe bwe dore ko iminsi yegereje. Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeli 2018. Aho Saa tatu za mu gitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe kubera muri Hope Garden Kicukiro.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa kuri uwo munsi kandi hazakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko utegenyijwe kubera muri ADEPR Kacyiru. Nyuma yaho abatumiwe bose bazahita bajya kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.

REBA AMAFOTO Y’UKO IMIHANGO YAGENZE:





Comments

kamanzi Eugene 8 September 2018

Gedeon tumwifurije ubukwe bwiza bazahirwe muri byose kdi urugo rwabo ruzashyigikirwe n’Isumbabyose.Umukazana mwiza turamwakiriye mu muryango.


Tity 7 September 2018

Very funny with ur photoes.