Print

Dore umukobwa abasore batinya gushakana nawe uko aba ateye

Yanditwe na: Muhire Jason 7 September 2018 Yasuwe: 11995

Tuzi ko udashobora kubona intungane muri iyi si ariko ibi ntibitubuza amahitamo ,Iyo bigeze kugushanaho biba akarusho kuko haba hari abantu benshi uziranye nabo ariko muri abo uhitamo umwe gusa nk’uwo muzabana ubuzima bwanyu bwose.

Nzi neza ko abasore benshi muri iyi minsi bahisemo kudashaka kubera ko abakobwa babona bose barangwa n’ibi bintu bikurikira.

Udashobora kubana n’abandi

Abasore benshi ntabwo bakunda abakobwa babahatira gukora ikintu icyo ari cyo cyose,bakunda abakobwa babaha umutekano muri byose.Niyo mpamvu batihanganira abakobwa batazi kubana n’abandi.

Umukobwa wihinduye uruhu cyangwa wisiga agakabya

Twese dukunda kwisiga kugira ngo tugaragare neza ,Ukwiriye kumenya ko abasore nabo bakora makeup ,Ntabwo abasore bakunda abakobwa bishyizeho makeup nyinshi,babandi usanga utamenya isura ye.

Umunebwe kandi wikunda

Niba udashoboye kugira icyo ukora ,ako kanya uba umaze gutakarizwa icyizere n’abasore benshi.Kandi n’abakobwa bumva ko batafatanya n’abagabo babo kwishyura amafaranga y’ibikenerwa mu rugo nabo batakarizwa icyizere n’abasore batari bake.

Abakobwa kandi bashyira imbere ibyo bakunda ndetse n’ibyiyumviro byabo,Mbese batita kuri bagenzi babo.Abo nabo ntabwo bakundwa n’abagabo.

Icyigenge

Abasore benshi bakunda abakobwa bafatanya ndetse iyo batekereje gushaka baba bifuza umufasha ariko birabababaza iyo babonye umukobwa utavogerwa cyangwa ngo ahindurwe ku myanzuro. Aha ndakumenyesha ko ntamusore numwe uzakwiteza niba ariko uteye.

Utagira isuku

Isuku ni ingenzi,uranuka cyangwa usa neza ? kutagira isuku bishobora gutuma utakaza amahirwe yo kubona umugabo.Ukwiriye rero kwita ku isuku haba ku mubiri wawe ndetse no ku myambaro wambara.


Comments

Rucyera 11 September 2018

Ariko abagabo twaragowe peeee Ntiwitaye kumihangayiko y,umugabo wawe kubwokubura akazi. wowe ngo wumvaga ubishaka ibyonibiki koko

abagore murabana beza kabisa wowe iraha niryo rikubabaje?
gusa umugabo wawe ndamugaye niwe witeje stress kugira akazi keza ntiyibuke kwarimubukode nabyo nikibazo.

gusa warukwiriye kujya uganiriza umugabo wawe ukamuhumuriza ukamurinda guhangayika kuko niyumvakusambana noneho aziyahura. ubundi numara kumucansolinga azajya akurongora uryoherwe