Print

Minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Perezida Essebsi wa Tunisie

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2018 Yasuwe: 763

Amatora ateganyijwe mu Nteko Rusange ya OIF izabera muri Armenia ku wa 11-12 Ukwakira 2018.

Nyuma y’icyo kiganiro, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko atewe ishema no gusubira muri Tunisie, igihugu gisobanuye byinshi kuri we kuko yakibayemo imyaka ibiri, ubwo yari Umukozi muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, mu myaka icumi ishize.

Yakomeje agira ati "Kuri njye ni ibintu bikomeye. Nagombaga kuza muri Tunisie kuko ifite amateka akomeye muri Francophonie, uruhare rwa Habib Bourguiba wahoze ari Perezida hamwe na bagenzi be, Perezida Senghor wahoboye Sénégal n’abandi bakuru b’ibihugu ba Afurika n’ahandi, by’umwihariko muri Asia y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba."

"Bashatse kwegeranya ibihugu bikoresha Igifaransa, ngo bigire ubufatanye burenze guhuza ururimi, ngo habeho ubufatanye bw’igihugu bisangiye Igifaransa."

Bourguiba wayoboye Tunisie hagati ya 1957 na 1987, we n’Umwami Norodom Sihanouk wa Cambodge, Léopold Sédar Senghor wayoboye Sénégal na Perezida Hamani Diori wayoboye Niger, bafatwa nk’abasekuruza ba Francophonie.

Igihe cyatangaje ko Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bagize n’umwanya wo kuganira ku bintu ibihugu byombi bihuriyeho, ati «turi ibihugu bifite intego, turifuza kuzamura imibereho y’abaturage bacu kandi dusangiye ko turi ibihugu bya Afurika, bifite ubushake. »

Guverinoma ya Tunisie yatangaje ko uretse kuganira kuri kandidatire ya Mushikiwabo, aba bayobozi byanagarutse ku mubano wubakiye ku bucuti bw’ibihugu byombi n’uburyo bwo kuwuteza imbere hashingiwe ku nzego buri gihugu gifitemo amahirwe, kandi bigafatanya.

Inzego zarebweho cyane ni ubuzima, uburezi bwo mumashuri makuru na kaminuza, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubwikorezi, ingufu n’amazi.

Muri icyo kiganiro "Umukuru w’Igihugu yashimangiye ubushake bwa Tunisie mu kurushaho guteza imbere ubutwererane no gufungurira amarembo ibindi bihugu bya Afurika no kurengera inyungu z’umugabane n’iz’abawutuye hagamijwe iterambere."

Perezida Essebsi yanagaragaje akamaro ko kuba ibihugu byombi byafungurirana za ambasade hagamijwe kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi, agaragaza ko Tunisia yiteguye gusangiza ubunararibonye "abavandimwe mu Rwanda" mu nyungu z’ibihugu byombi.


Comments

akalisa 10 September 2018

Ariko uyu mwanya urahenze pepepe kuwubona ni ukuzenguruka isi yose ego kooooo