Print

Uganda: Minisitiri yavuze ko "shitani" yamurushije imbaraga ibiteye isoni bikorwa areba

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 September 2018 Yasuwe: 2455

Minisitiri Lokodo avuga ko iri serukiramuco rishishikariza abantu gukora imibonano mpuzabitsina ku karubanda, imibonano mpuzabitsina y’ab’igitsina kimwe ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati "Nagerageje uko nshoboye ngo ndiburizemo, ariko shitani ifite ikiganza gikomeye. Nagombaga gukuramo akanjye karenge."

Ku wa kabiri, Bwana Lokodo yari yatangaje ko iri serukiramuco ngarukamwaka ritazaba ariko hashize amasaha macye Jeje Odong, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Uganda, aburizamo icyemezo cye. Leta ya Uganda nyuma yaje kwemerera iri serukiramuco kuba, nuko ritangira ku wa kane.

Kuva ryatangira kuba mu mwaka wa 2015, iri serukiramuco ryakomeje kuba buri mwaka rikabera ku nkombe z’uruzi rwa Nili mu burasirazuba bwa Uganda. Ryitabibwa cyane n’urubyiruko rwo mu mijyi.

Mu gihe cy’iminsi ine, abahanzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, i Burayi no mu bindi bice by’Afurika, byitezwe ko bazasusurutsa abitabiriye iri serukiramuco riterwa inkunga n’abarimo ikigo cy’umuco cy’Ubwongereza, kompanyi y’itumanaho ya MTN ndetse n’ikinyobwa cya Coca-Cola.

Abateguye iri serukiramuco bavuga ko biteze ko abantu ibihumbi 8 bazaryitabira, bavuye ku bihumbi 6 baryitabiriye umwaka ushize, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Monitor.

Minisitiri Lokodo wigeze no kuba padiri, azwi kubera ukuntu ashyigikira ko imibanire y’abantu ya kera idahinduka. Ku wa kabiri, yavuze ko iri serukiramuco "rimeze nko gusenga shitani kandi ntibyemewe."

Yabwiye Daily Monitor ati:"Iki kintu [Nyege Nyege] nta cyiza cyacyo na busa. Nacukumbuye ibyacyo nsanga atari shyashya. Ni igikoresho kiri gukoreshwa na basaza bacu na bashiki bacu bo muri Amerika n’ab’i Burayi ngo batuzanire umuco n’imyitwarire by’amahanga bitari mu mategeko, umuco n’ukwemera kwacu."


Comments

8 September 2018

love life , right and freedom