Print

Umugabo usa na Kim Jong Un amaze gusambanya abagore barenga 100 kubera kumwitiranya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2018 Yasuwe: 6440

Uyu mugabo w’imyaka 38 yavuze ko gusa na Kim Jong Un bimaze kumukiza ndetse no kumugira icyamamare kuko abakobwa bamukunda cyane akabasambanya ndetse akunze gutumirwa mu birori byo muri USA agahabwa akayabo k’amadolari.

Yagize ati “Gusa na Kim Jong Un byatumye nkundwa cyane,abakobwa benshi bansaba amafoto.Mfite abakunzi batagira ingano.Ntabwo barahagarara kuva nabitangira mu myaka 5 ihise.Nkunda kubwira abakobwa ko nzabagira abagore banjye ba 2,3,4,5.”

Mu minsi ishize aherutse guhura na Dennis Allen usa neza na Donald Trump bifotoza bari gusoma umukobwa ndetse uyu Howard ateruye umukobwa wambaye utwenda tw’imbere bitungura benshi bagira ngo n’aba baperezida bahuye.

Howard yavuze ko we na Allen abantu babakunda iyo bari gukorakora abakobwa ndetse muri Singapore bemerewe ibyo kurya n’ibyo kunywa by’ubuntu.

Howard yavuze ko kumutumira mu birori bisaba kumwishyura akayabo k’ibihumbi 10 by’amapawundi kugira ngo agaragare mu kirori cyawe.


Howard X ari kumwe na Dennis Allen usa neza na Donald Trump