Print

Umubyibuho ukabije w’umunyezamu wa Seychelles wamugize icyamamare ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2018 Yasuwe: 5974

Uyu munyezamu wagaragaye mu mukino ibirwa bya Seychelles byatsinzwemo na Nigeria ibtego 3-0,afite umubyibuho ukabije watumye aba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

Dave Mussard w’imyaka 31,yatigishije imbuga nkoranyambaga aho benshi bemeje ko ashobora kuba ariwe mukinnyi ubyibushye cyane kurusha abandi ku isi.

Benshi bavuze ko angana na Ronaldo mukuru uko asigaye angana muri iyi minsi nyuma yo kureka umupira w’amaguru.

Nigeria yatsinze uyu munyezamu Dave Mussard ibiteg 3-0 byatsinzwe na Ahmed Musa,Odion Ighalo na Chidozie Awaziem.