Print

Kigali: Umugabo yasanze umugore we aryamanye n’ undi mugabo mu buriri bwe bambaye ubusa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 September 2018 Yasuwe: 5451

Ahagana saa Mbiri n’igice z’ijoro ryo ku wa Gatandatu, uyu mugabo yasanze umugore we bafitanye abana babiri aryamanye n’undi mugabo, yambaye ubusa.

N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye Igihe ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza.

Ati “Njye byantunguye cyane kuko siniyumvishaga ko ashobora kuzana undi mugabo mu cyumba imbere y’abana kuko bari bakiri maso.”

Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere.

Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya.

Ati “Ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari, yatuje agategereza imyanzuro y’inkiko ko nasabye gutana na we, ibindi akabireka.”

Umugabo wasanzwe aryamanye n’umugore w’abandi, ubwo abaturage bahururaga ari benshi, yumvikanishije kwihagararaho n’amashagaga menshi avuga ko iyo nyir’urugo amukoraho yari bumusebereze imbere y’abana be.

Aba bombi bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabanda ariko bahita barekurwa kuko nta kimenyetso kigaragaza ko basambanye.


Comments

Kagabo 16 September 2018

Njyewe nari kuzana icyo mbonye cyose ngahita nkubita imbwa mu kico kandi ubundi nkajya kwikomerereza ubuzima muri 1930 nubundi ntacyo mba nkiramira.


[email protected] 13 September 2018

Ariko ibi ni ibiki byateye uru Rwanda koko. Ngaho nibicana ngo bari bafitanye amakimbirane ariko yoroheje, ubu se uyu mugore aryama mu gitanda kimwe n’umugabo we agasinzira.
Ngo azajya afuhira abantu bose? Egoko!!! mu cyumba cy’umugabo. None polisi yabarekuye ngo nta bimenyetso, ikimenyetso kirenze icyo kujya mu buriri bw’undi mugabo bashaka ni ikihe?
Ndumiwe pe. ubuse si ugushyikira ubwicanyi busigaye bubera mu miryango. Rero ngo abagore bahawe agaciro reka bateshe agaciro abagabo babo ni igihe.


philbert hategekimana 12 September 2018

dore ibi nibyo bituma abantu bicana ikimenyetso kirenze gusanga abantu bambaye ubusa bari mu buriri ni ikihe koko?


Amoni 11 September 2018

Ibigore byikigali ni ibiraya nanjye uwanjye naramufashe tubyaranye 2.


nana 10 September 2018

Ngwiki?amategeko y’u Rwanda azavugururwe ibi biteye isoni ku gihugu ni isi yose.ngo ntakimenyetso kandi umugabo yasanzwe aryamye ku gitanda murugo rwa mugenzi we.plz aka karengane ntabwo kazashoboka ngo ni amategeko kandi nibyo bituma abantu bicana mungo kuko ntabwo abayobozi bazi gukemura ibibazo muri gahunda.


kamichi 10 September 2018

Aha birakaze njye sinabyihanganira nabasenya


braxos 10 September 2018

Mbega ibyago. Aka ni agaduzuguro. Abashingamategeko mu rwego rwo gutabara bene aba bagabo/abagoreo bazashyire muri "faits jusyificatifs de l’infraction" kino gikorwa.
Maze urebe ngo turamena imitwe izo nkozi zibibi