Job Ndugai yabwiye BBC ko iki cyemezo yagifashe nyuma Minisitiri wungirije w’ Ubuzima wa Tanzania Faustine Ndugulile atangaje ko inzara n’ ingohe by’ ibikorano bifite ingaruka mbi ku buzima.
Kutambara ingohe n’ inzara z’ inkorano ngo birabujijwe no ku muntu wese usura Inteko Ishinga amategeko ya Tanzania. Nduga kandi avuga ko abagore b’ Abadepite muri Tanzania babujijwe kwambara amajipo magufi azwi nka mini-shirts no kwambara amapantalo y’ amakoboyi(Jeans).
Urubuga Sheknows.com rwatangaje inkuru ivuga ko inzara z’ inkorano ari mbi ku buzima bw’ umuntu kuko ibinyabutabire bikoresha muri ziriya ndwara z’ inkorano zitera kanseri, cyangwa umuntu akaba yatakaza urwara rwe rw’ umwimerere.
Ikindi ngo ziriya nzara z’ inkorano uburyo ziterwa ku ntoki z’ umuntu bisiga icyuho cyakwinjirwamo na za microbes umuntu yabikurizamo ubundwayi butandukanye.