Print

Umugabo wavutse nta gitsina agira yabashije gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere ku myaka 45 akoresheje icy’igikorano [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2018 Yasuwe: 2725

Andrew Wardle wishyuye akayabo k’ibihumbi 50 by’amapawundi, yashoboye kumara iminota 30 akora imibonano mpuzabitsina n’uyu mukunzi we nyuma y’imyaka 45 yari ishize ari imanzi,kubera ubumuga yavukanye bwo kutagira igitsina.

Andrew Wardle uvuka mu mujyi wa Manchester,yabagiwe mu bitaro byitwa London’s University Hospital muri Kamena uyu mwaka, muri operation yamaze amasaha 10 ariko birangira abonye igitsina gishya.

Nkuko byatangajwe n’abaganga,kugira ngo iki gitsina cy’uyu mugabo gifate umurego, hari agapompo bamukoreye kagifasha kubyuka ndetse nyuma yo kubagwa yasabwe gutegereza ibyumweru 6 kugira ngo akore imibonano mpuzabitsina bwa mbere mu mateka ye.

Andrew Wardle yamaze iminsi 10 igitsina cye gifite umurego ukabije,gusa byarangiye bigenze neza ndetse abasha gukora imibonano mpuzabitsina n’uyu mukunzi we Fedra bari bamaze umwaka bakundana atazi ko nta gitsina agira.

Andrew Wardle yatangarije abanyamakuru ko yishimiye iminota 30 yamaze akora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we ndetse n’ukuntu igitsina cye cyamufashije gukora akazi neza.

Yagize ati “Natangajwe n’uko byagenze.Byari byiza cyane.Nyuma y’ibyo njye n’umukunzi wanjye Fedra twaciyemo,ubu turaryohewe cyane. Turifuza kugira abana,nubwo bitihutirwa cyane.Nahoze nibaza niba nzaba umuntu nk’abandi none nabigezeho.”

Fedra ukomoka muri Hungary ukundana na Andrew,yavuze ko umukunzi we ameze neza ndetse imibonano mpuzabitsina bakoze yamuhaye icyizere ndetse yagenze neza.

Yagize ati “Ni intsinzi ku rukundo rwacu.Igitsina cye kirakora neza.Yavuwe mu buryo butangaje.Andrew ntakeneye imiti ya Viagra kugira ngo abashe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kunywa inzoga.Imibonano mpuzabitsina yongereye urukundo rwacu.”

Andrew Wardle yavukanye uburwayi bufata umugabo umwe mu bagabo miliyoni 20 z’abatuye isi bwo kuvuka nta gitsina umuntu afite aho ku myaka 30 aribwo yamenye ko yahabwa ikindi n’abaganga muri operation yitwa phalloplasty.

Andrew yahuye n’ubuzima bukomeye kubera kuvuka nta gitsina agira aho yamaze igihe kinini yihisha abanyeshuli bigana ndetse inshuro nyinshi abakobwa bakundanaga baramwangaga iyo bamusabaga ko bakorana imibonano mpuzabitsina akanga.

Andrew yashatse kwiyahura ubwo yabwiraga umukobwa bakundanaga ko nta gitsina afite akamukubita urushyi ndetse yavuze ko yararanye n’abakobwa barenga 100 ntaryamane nabo bakagenda bamusingiza ko ari inyangamugayo.