Nkuko ikinyamakuru AS kibitangaza, perezida wa Real Madrid Florentino Perez amaze igihe kinini abika amafaranga ahagije kugira ngo azagurire iyi kipe abakinnyi bakomeye bayifasha kongera kuvugwa cyane ku isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi.
Perez arashaka kuzana Mbappe na Neymar
Mbappe na Neymar bamaze umwaka w’imikino bakinana muri PSG,gusa Perez arashaka kubagurira icyarimwe kugira ngo bazaze kumufasha guhangana na FC Barcelona yo yiyubatse guhera umwaka ushize no mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Perez utaraguze rutahizamu wo gusimbura Cristiano Ronaldo waguzwe akayabo ka miliyoni 99 z’amapawundi yerekeza muri Juventus,yiteguye gushimisha abafana ba Real Madrid mu mpeshyi itaha,izana aba basore bakiri bato bafite impano muri ruhago.
Real Madrid yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 330 z’amapawundi kuri Mbappe na Neymar