Print

Cristiano Ronaldo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yshyize hanze yaamaza utwenda tw’imbere [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2018 Yasuwe: 1549

Ronaldo usanzwe azwiho kubaka umubiri cyane,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera aya mafoto yashyize hanze yamamaza utu twenda tw’imbere tumwitirirwa.

Ubwo yafatwaga amashusho yo kwamamaza utu twenda tw’imbere,Ronaldo yavuze ko iyi myenda y’imbere imwitirwa ikoze neza ndetse ikunzwe na benshi mu bari kuyigura.

Yagize ati “Imyenda y’imbere nirwo rufunguzo rwo kwambara neza kandi igufasha kumererwa neza.iyi myenda y’imbere mishya ndi kwamamaza ikoze neza ndetse ifite amabara nkunda cyane.”

Ubuhanga bwa Ronaldo mu kibuga bukomeje kumufasha no gutera imbere mu bucuruzi aho kugeza ubu uyu rutahizamu afite inganda zikora imyenda zimwitirirwa ndetse n’amahoteli.