Print

Umunyarwandakazi Jazilah yiyogoshesha nka Amber Rose bakanambara kimwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 14 September 2018 Yasuwe: 2243

Umunyarwandakazi uzwi nka Jazilah ku mbuga nkoranyamba ni umwe mu bakobwa bakunda gukoresha urubuga rwa Instagram gusa benshi batungurwa n’amafoto uyu mukobwa ashyira hanze yambaye kimwe n’umunyamidelikazi Amber Rose ukomoka muri Leta zunzu Ubumwe z’Amerika.

Uyu mu kobwa yatangiye kuvugwa mu Itangazamakuru ahagana mu mwaka wa 2016 kubera amafato ye ubwo yari mu gitaramo cya Diamond i Nyamata, Uyu mukobwa kuri ubu wahawe akabyiniro ka Amber Rose yari yambaye imyenda itangaje ndetse n’amarinette atarabonwaga n’ubonetse wese muricyo gihe gusa abantu batunguwe n’uyu mukobwa aho benshi bahamyaga ko atari umunyarwandakazi.

Ibyo bikorwa byose yakoze kuri ubu yahawe akabyiniro ka Amber Rose .Jazilah udakunze kwitabira ibitaramo cyane aho akenshi akunze kugaragara mu bitaramo byatumiwemo abahanzi b’ibikomerezwa cyangwa abandi bazwi cyane gusa akarangwa no kwambara nka Amber Rose dore ko hari abikanga ko yaba afitanye isano nawe.

Mu bintu benshi baheraho bamugereranya na Amber Rose harimo nko kuba bambara kimwe ,biyogoshesha kimwe ndetse no kuba yarafashe umusatsi we akawuhinduza ugasa umweru ,ibi bikaba bisanzwe bikorwa na Amber Rose wo muri Amerika.

Mu Rwanda hagenda haboneka abakobwa benshi ndetse n’abasore usanga bafite imyitwarire ya bamwe mu basitari bo hanze ndetse ugasanga ibyo bakora babigana ku buryo umwe aba ari nka fotokopi y’undi kubera kwirema mo ikizere ko yaba nkawe akurikije ibyo akora.

Twakwibutsa ko uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga azwi nka la_reine_djanca gusa magingo aya amafoto yose yarayasibye ku mpamvu ze.