Print

Abdul Mulaasi uzwiho kugira abagore benshi muri Uganda agiye kuza mu Rwanda

Yanditwe na: Muhire Jason 15 September 2018 Yasuwe: 857

Umuhanzi Abdul Mulaasi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Tuwebiyungu,Kokonyo,Swimming Pool ndetse n’izindi kuri ubu akaba ariwe muhanzi wa mbere muri Uganda ufatwa nk’ufite abagore benshi aho magingo aya afite abagore 12 agiye kuza gutaramira abafana be batuye mu Rwanda mu gitaramo kizaba mu cyumweru tugiye gutangira .

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu basore bakurikiranira hafi ibikorwa bye bya muzika yatubwiye ko ntagihinditse bagomba kugera mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 3 aho ku cyumweru bazakora igitaramo akishimana n’abafana be.

Mu kiganiro n’Umuryango twamubajije niba Abdul Mulaasi akigira abagore benshi nkuko byahozeho mu gisubizo cye aseka yatubwiye ko bitabura tumubajije umubare w’abagore afite magingo aya adusubiza ko ari 12.

Twakwibutsa ko Abdul Mulaasi ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu myaka ya hise mu gihugu cya Uganda ndetse na hano mu Rwanda. Ni umwe mu bahanzi bavuzweho kugira amafaranga menshi kubera ibihangano bye gusa magingo aya hibazwa impamvu ituma atacyumvikana nkuko byari byahozeho gusa uyu musore ukurikirana inyungu ze avuga ko ibya muzika yabaye abishyize ku ruhande cyane kubera ko afite ibindi bikorwa akora bidafite aho bihuriye na muzika ariyo mpamvu ituma atagaragara cyane .