Print

Dore uko watereta inkumi ukayemeza kandi muhuye bwa mbere mukubaka urukundo rugakomera

Yanditwe na: Martin Munezero 15 September 2018 Yasuwe: 13935

Iyo uhuye n’umukobwa bwa mbere ukamubenguka uzakoreshe ubu buryo buzakugeza ku rukundo rurambye.

1.Iki nicyo kintu cya mbere k’ingenzi uba ugomba kubanza kumenya mbere ya byose.

Gufata umwanya wo kwitegereza uwo mukobwa ushakaho ubucuti cyangwa ukamuganiraho n’umuntu waba amuzi neza ariko ukabikora mu ibanga kugira ngo atabimenya kuko iyo abimenye byose biba bipfuye.

2.Iyo umaze gushima rero , ushaka uburyo mwazaganira agahe gato ku uzima buisanzwe kandi ukirinda kuvuga menshi kandi ukirinda no kumwereka ko hari icyo umuteganyaho.

3. Nimumara kumenyana muri make, hazakurikiraho gusangira ibitekerezo no kurushaho kumenyana, mukava mu by’ubuzima busanzwe ahubwo mukaganira ku buzima bwanyu bwite. Gusa ibyo biganiro ntibigomba kuba amaso ku yandi ahubwo ushobora kwifashisha telephone, e-mail, facebook n’ibindi.

4.Kuri iyi nshuro ho biba bisa naho byaciyemo kuko muba mutangiye kwiyumvanamo,mwifuza kumarana igihe kirekire muganira cyangwa se murebana akana ko mu ijisho.

5. Nyuma muba mugeze ku rwego rwo kuzuzanya kandi umukobwa aba yaramaze kwemera maze urukundo rukaba rurubakitse byimazeyo. Icyo gihe muzatangira kumva ko atari ngombwa kuganira ku rukundo gusa ahubwo mugatangira kubakana no mu bindi bitekerezo. Iyi ntambwe ni yo ya nyuma.

Nizere ko ubaye wagiraga ikibazo nk’iki mu rukundo,ubonye inzira zagufasha kwemeza uwo wakunze,gerageza uzabona igisubizo nyacyo mu rukundo rwawe.


Comments

wankilo 20 August 2022

ibibazo wamubaza ushaka kumuterera


olivier 15 June 2022

murakoze cyaneeee


Munyandinda Jean Bpatista 20 April 2020

Murakoze Dukunda inama zanyu bituma twinjira murukundo neza murakoze .


DUFITIMANA OSCAL 8 April 2020

Murakoze kunama mutugezaho nanjye sinarinzi kuganiriza umukobwa ngo musabe urukundo ariko narabimenye murakomerezaho.


DUFITIMANA OSCAL 8 April 2020

Murakoze kunama mutugezaho nanjye sinarinzi kuganiriza umukobwa ngo musabe urukundo ariko narabimenye murakomerezaho.