Uyu musore warimo arya ubuzima,yabaye umuntu wa mbere uriwe na shark kuri uyu mucanga nyuma y’imyaka 80 ishize nta shark irya umuntu aho yaguye mu bitaro azize ibikomere yatewe n’iki gifi cy’inkazi.
Polisi yo muri aka gace yavuze ko iki gifi cyatatse uyu musore mu masaha ya nimugoroba ubwo yari kuri uyu mucanga yasohokanye n’inshuti ze.
Umurobyi wo muri aka gace witwa Joe Booth yavuze ko yari hafi y’uyu mucanga ubwo yumvaga uyu musore n’inshuti ye bari gutabaza,iki gifi cyamufashe kiri gukubita umurizo wacyo mu mazi.
Arthur akimara kuribwa n’iki gifi,yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Cape Cod Hospital biherereye ahitwa Hyannis,ahageze ahita apfa.
Polisi yahise ifunga uyu mucanga Arthur yapfiriyeho