Print

Umugore yafashe umugabo we aryamanye na nyirasenge nyuma y’ibyumweru bike bakoze ubukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2018 Yasuwe: 4356

Uyu Elkins yavuze ko akimara gushakana n’umugabo we Kenny Slocombe,yemereye nyirasenge ko bakomeza kubana akaba mu cyumba cy’abashyitsi birangira amuciye inyuma amutwara umugabo.

Kenny Slocombe na Lorraine baciye inyuma Elkins

Uyu mugore yabwiye ibinyamakuru by’iwabo mu Bwongereza ko uyu nyirasenge yamurutaga imyaka 10 ndetse yari inshuti ye magara kuko yamugishaga inama kuri buri kintu yabaga agiye gukora.

Yagize ati “Nishimiye kubana na Lorraine kuko natekerezaga ko nzajya mubwira buri kimwe akangira inama.Ariko mu minsi mike we n’umugabo wanjye Kenny batangiye kunsha inyuma.Nigeze kwibagirirwa urufunguzo rwanjye mu rugo ngiye ku kazi,nsubirayo ngezeyo mbaza umugabo wanjye aho Lorraine ari ambeshya ko ari mu cyumba cye,ninjiye mu cyacu nsanga niho yihishe yambaye ubusa.Nararize cyane uwo munsi ndetse mbabazwa n’ukuntu umugabo wanjye yaryamanye na masenge ku buriri bwacu.”

Uyu mugore yatangaje ko yahise atandukana n’uyu mugabo we ndetse ntiyongera gucana uwaka na nyirasenge aho kugeza ubu aba bombi bahise babana.