Print

Museveni yavuze ko ‘Ivunja rizahandurwa bitabaye ngombwa ko ikirenge gicika’

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 September 2018 Yasuwe: 5416

Umunyamakuru wabajije Perezida Museveni iki kibazo ntabwo yavuze izina ry’ igihugu na Museveni nta gihugu yavuze. Gusa Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko igihugu umunyamakuru yashatse gutunga urutoki ari ikimaze iminsi kitarebana neza na Uganda.

Perezida Museveni yagize ati “Tuzabimenya” niba icyo igihugu kirimo gushyigikira iterabwoba muri Uganda.

Avuga ikizakurikiraho icyo yagize ati “Ivunja rizahandurwa bitagombye guca ikirenge. Nirimara kuvamo ikirenge kizasigara ari kizima”
Museveni waganiraga n’ abanyamakuru muri Perezidanse kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko Uganda itazaterwa ubwoba n’ iyicwa ry’ abantu bakomeye muri Uganda ngo ‘ababikora bazafatwa bitabaye ngombwa ko imihanda ifungwa’.

Mu bantu baherutse kwicirwa muri Uganda barimo Mustafa Bahiga, Daktur Muwaya, Jowat Madangu, Yusuf Ssentamu, Kirya na Yunis Sentuga.

Abandi barimo Joan Kagezi; Major Mohammed Kiggundu; AIGP Felix Kaweesi; umunyemari Susan Magara, Col Abiriga na Mohamad Kirumira.


Comments

Kagina 17 September 2018

Iyo ni somaliya ari kuvuga buriya.