Print

ShaddyBoo yahawe urw’amenyo kubera icyongereza cye gikocamye

Yanditwe na: Muhire Jason 17 September 2018 Yasuwe: 1733

ShaddyBoo kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Tanzania yahawe urwamenyo kubera icyongereza cye gikocamye nyuma yuko abajijwe ibibazo mu cyongereza agasubiza ibihabanye n’ibyo yabajijwe.

Mbabazi Chadia wageze muri Tanzania kuwa Gatandatu aho agiye kuyobora amarushanwa ya Jibebe Challenge irushanwa ryatewe inkunga na Diamond akaba ari nawe wamutumiye ubwo yaganiraga na Wasafi Tv yamwakiriye ku kibuga cy’indege benshi batunguwe n’ibisubizo yasubije uyu munyamakuru biterekeranye nibyo ibibaz yamubajije.

Mu bibazo yabajijwe n’umunyamakuru harimo kuba yarakomoje ko uubusanzwe ari umukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi abihuza n’inyungu yaba azabibonamo mu marushanwa agiye kuyobora ya Jibebe Challenge ,aha ShaddyBoo yariye indimi asubiza ibiterekeranye ,abajijwe umubano afitanye na Diamond yasubije ko ari inshuti ye bisanzwe ntakindi .

Kumugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo ShaddyBoo yanditse ubutumwa kuri Instagram avuga ko ikibazo cye atari uko atazi icyongereza ahubwo ko ikibazo ari uko we akoresha cyane igifaransa aha akaba yiyamaga abamuhaye inkwenene abasaba kurekera aho kumunenga cyane ko nawe atari bake yaseka baramutse bavuze nabi igifaransa. uyu mukobwa yanzura yatangaje ko mu by’ukuri ubutaha agiye kujya akoresha igifaransa mu rwego rwo kwirinda ibi bibazo byose ahura nabyo.


Comments

KARANGWA Charles 18 September 2018

Abo baguseka ntaho bataniye n’abakoroni cg se ibisigisigi by’abakoroni biracyabirukanka mu mutwe. Wowe courage wangu !! Turagukunda !


KARANGWA Charles 18 September 2018

Abo baguseka ntaho bataniye n’abakoroni cg se ibisigisigi by’abakoroni biracyabirukanka mu mutwe. Wowe courage wangu !!


KARANGWA Charles 17 September 2018

Ubundi iyo ukoze ikosa mu rurimi ,baragukosora, nta burenganzira bafite bwo kuguseka. Ahubwo rata Courage !! Jya mbere ! Duhagararire neza muri iryo rushanwa.


KARANGWA Charles 17 September 2018

Shaddy rubanda niguhe amahoro pe !! Ntabwo Anglais cg Français ari indimi zacu,twazimenye tuzize na nubu hari abaziminuje ariko nabo batazivuga neza.Abo bavuga gutyo ntaho bataniye n’abakoro