Print

Umwana wa David Beckham yashyize hanze ifoto ya nyina yambaye ubusa hejuru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2018 Yasuwe: 2471

Brooklyn Beckham yatunguye benshi kubera iyi foto yashyize hanze igaragaza nyina yambaye ubusa hejuru aho benshi bibajije impamvu ariyo yahisemo kandi hari amafoto menshi yabo akunze kugaragara mu binyamakuru bambaye bikwije.

Blooklyn yashyize hanze ifoto ya mama we yaciye ibintu

Ku munsi w’ejo nibwo uyu muhungu w’imyaka 19 yshyize hanze iyi foto ya mama we yambaye ubusa hejuru ari kunywa icyayi,ari kumushimira ko yagize ikirori cyiza cyo kumurika imideli cya London Fashion Week.

Umugore wa Beckham,Victoria w’imyaka 44, yahoze aririmba mu itsinda rya Spice Girl,aza kuyivamo yerekeza mu mwuga wo kumurika imideli aho aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 awumazemo.