Print

Dore abanyamakurukazi 4 bakomeje kwigarurira imitima y’ Abanyarwanda kubera amajwi yabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 September 2018 Yasuwe: 8399

1. Sandrine Isheja Butera

Sandrine, ukorera KISS FM aza ku isonga mu gukundwa na benshi cyane mu Rwanda kubera ibiganiro byiza akora ndetse n’inama agira abantu benshi zigiye zitandukanye zikundwa na benshi kubera n’ijwi ryiza cyane yigirira.

2. Antoinette Niyongira

Antoinette nawe ukorera KISS FM akundwa cyane na benshi kubera ijwi ryiza rye ndetse n’ibiganiro akora byiza ibyinshi byiganjemo iby’uko ubuzima busanzwe bw’abantu byaba bwiza bitewe n’amafunguro abantu bafata buri munsi ndetse n’ibindi bikenerwa mu buzima busanzwe nko kwambara n’ibindi.

3. Michele Iradukunda (Michou)

Michele Iradukunda bakunze kwita Michou ukorera RBA nawe akundirwa ijwi rye ryiza cyane ndetse n’ibiganiro akora by’umwihariko ikiganiro cya Samedi detente akorana na bagenzi be Gerard Mbabazi na Epa Ndungutse kuri Radio Rwanda buri wa gatandatu ku mugoroba.

4. Egidie Bibio Ingabire

Egidie Bibio, ukorera RBA nawe akundwa na benshi kubera ijwi rye ndetse n’ibiganiro biryoshye ategurira abakunzi ba RBA by’umihariko amakuru mu kinyarwanda.


Comments

channy 17 September 2018

Ko mwibagiwe Gloria Mukamabano