Print

U Rwanda rwagennye ba Ambasaderi bashya muri Kenya na Mozambique

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 September 2018 Yasuwe: 2067

Claude Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique. Yari asanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga y’ u Rwanda ashinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba EAC. Yanigeze kuba Umunyamabanga wa 1 wa Rwandan High Commission muri Afurika y’ Epfo.

Mu zindi mpinduka Dr. Richard Masozera yagizwe Ambasaderi w’ u Rwanda Kenya asimbuye James Kimonyo.

Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga n’ iy’ ibikorwaremezo zahawe Abanyamabanga bahoraho bashya. Feza Urujeni Bakuramutsa, yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri (MINAFFET).

Urujeni yari asanzwe ari intumwa y’ u Rwanda yungirije mu Umuryango w’ Abibumbye , mbere yahoo yari Umuyobozi mukuru wa Foundation.

Uwase Patricia w’ imyaka 28, yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri (MININFRA), UWASE yari asanzwe akora muri iyi Minisiteri ari umujyanama wa Minisiteri mu bijyanye n’ ubwikorezi. Yize Civil Engineering muri Kaminuza y’ u Rwanda.

Global Philanthropy Forum. Org, yatangaje ko Uwase akorana ubwitange mu bijyanye no kubaka no gutegura gahunda z’ ubwikorezi.

Iyi nama y’ Abaminisitiri niyo yafatiwemo umwanzuro wo kurekura abagororwa barenga 2000 barimo na Kizito Mihigo na Ingabire Victoire ari nawo mwanzuro yavuzweho cyane mu bitangazamakuru no ku mbugankoranyambaga.


Comments

kibonge 18 September 2018

turashimira leta y’urwanda mu mibaniremyiza ni bindi bihugu mu nzira yiterambere nogufatikanya mukuzamura imibereho y’abaturage tunashigikira abagizwe bambasaderi kuzakorana neza nabatuye igihugu muguhuza ibihugu byombi mu nzira yiterambere.