Print

Parfine yagaragaje agahinda kadasanzwe yatewe no kubura musaza we umwe rukumbi yarafite[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 September 2018 Yasuwe: 3671


Parfine ubu ufite izina ry’akabyiniriro rya Golden Queen yababajwe bikomeye no kubura musaza we

Habimana Parfait witabye Imana kuri iki cyumweru tuvuyemo tariki 16 Nzeri 2018 nyuma yo kumva ari kuribwa munda cyane hanyuma akajyanwa ikitaraganya kwa muganga ari naho yaguye,yakurikiranaga na Parfine ari nawe muhungu umwe gusa bari bafite kuko undi umwe bavukana nawe ari umukobwa.

Parfait asize umugore n’abana bane

Abinyujije ku rubuga rwa whatsapp,Parfine yagize ati "Iruhuko ridashira musaza wanjye w’igikundiro,iyo untegereza gato nkagusezera..ariko Imana ikora ibyayo...Ndagukunda by’iteka ryose...",aha akaba yakurikijeho utu Emoji twinshi tw’amarira agaragaza akababaro atewe no kumva iyi nkuru itunguranye.

Nyakwigendera Habimana Parfait, amakuru agera ku ikinyamakuru umuryango.rw avuga ko yari muzima agenda, ariko ngo yarasanzwe agira ikibazo cyo munda aho yaje kumva ari kuribwa ahamagara umugore we arabimubwira, umugore nawe ngo akaba yahise ahamagara abaturanyi kugira ngo bamurebe bamufashe kujya kwa muganga, bahageze basanga yikubise hasi yataye ubwenge,bahita bamujyana kwa muganga kugirengo akurikiranwe.

Akaba yagejejwe kwa muganga yataye ubwenge atakibasha no kuvuga bidatinze mu gitondo cyo ku cyumweru nibwo inkuru yageze muri Belgique aho Parfine aba ko musaza we yashizemo umwuka yitabye Imana.

Umugore wa Nyakwigendera Parfait umuhungu umwe rukumbi wavukanaga na Parfine

Habimana Parfait akaba yari umugabo wubatse,yashakanye na Ntakirutimana Gisele babyaranye abana 4, abahungu 3 n’umukobwa 1. Imana imuhe iruhuko ridashira.