Print

Gareth Bale yavuze amagambo atangaje kuri Real Madrid itarimo Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2018 Yasuwe: 1975

Gareth Bale yavuze ko Real Madrid yunze ubumwe ndetse yiteguye gukora cyane kubera ko itakigendera ku mukinnyi umwe ahubwo abakinnyi bose basigaye bakorana.

Bale yavuze ko Real Madrid yunze ubumwe kubera ko idafite Ronaldo

Yagize ati “Umwuka dufite utandukanye n’uwo twari dufite tugifite Ronaldo.Buri wese aratuje,dusigaye dukina nk’ikipe aho gukina ducungiye ku mukinnyi umwe gussa.”

Gareth Bale wari warabuze umwanya wo kubanza mu kibuga ku ngoma ya Zinedine Zidane,ubu ahagaze neza nyuma yo kuzana umutoza Julen Lopetegui amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4 ya La Liga amaze gukina.