Print

Uburanga bwa Victoria Bonya uri mu rukundo na Marouane Fellaini ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2018 Yasuwe: 1260

Uyu mukobwa w’imyaka 38 yafotowe ari kumwe n’iki cyamamare muri restaurant bari mu munnyenga w’urukundo.

Fellaini yagaragaye ari gusangira n’uyu mukobwa muri restaurant

Uyu murusiyakazi wahoze asohoka mu binyamakuru yambaye ubusa,yatwaye umutima w’uyu mubiligi utavugwaho rumwe n’abakunzi ba Manchester United nubwo mu minsi ishize aherutse guhabwa amasezerano mashya n’iyi kipe y’ubukombe mu Bwongereza.

Fellaini arushwa imyaka 8 n’uyu mukobwa w’umurusiya wahoze ari umugore w’umuherwe w’umugabo w’umunya Irlande witwa Alex Smurfit baza gutandukana.

Uburanga bwa Victoria Bonya bwatumye yigarurira imitima ya benshi aho kuri ubu akurikiranwa n’abarenga miliyoni 6 ku rukuta rwe rwa Instagram.