Print

Gareth Bale yahaye ubutumwa bukomeye Loris Karius wafashije Real Madrid gutsinda Liverpool

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2018 Yasuwe: 1632

Bale winjiye mu kibuga asimbuye muri uyu mukino,yatsinze ibitego 2 muri 3 Real madrid yatsinze Liverpool,birimo ikigayitse cyane yahawe n’uyu munyezamu ku ishoti yatereye kure cyane rigenda rigana aho uyu munyezamu yari ahagaze,afashe umupira uramucika.

Bale yahumurije uyu munyezamu uherutse gutizwa muri Beskitas ko amakosa abaho ariko agomba gukomeza gushyiramo imbaraga ntacike intege.

Yagize ati “Icyo namubwira ni uko adakwiriye gucika intege.Amakosa abaho gusa ikibabaje ni uko byabereye ku mukino wa nyuma.Ntabwo ryari ishoti rikomeye ku buryo atari kurifata nubwo bitamukundiye.

Igitego cya 3 Gareth Bale yatsinze uyu munyezamu nicyo cyamusebeje bikomeye kuko benshi mu bakunzi ba ruhago bahise bavuga ko ariwe munyezamu w’umuswa kurusha abandi ku isi.

Loris Karius yasize umugani muri ruhago ku buryo umunyezamu ukoze ubuswa bukomeye ntashobora gufasha ikipe ye bamwita Karius.



Karius yatsindishije Liverpool i Kiev bibabaza benshi mu bafana bayo