Print

Mushiki wa Diamond yatangaje icyo agiye gukora nyuma yuko umunyarwandakazi amuteye gapapu

Yanditwe na: Muhire Jason 18 September 2018 Yasuwe: 4382

Yavuze ko kuba yaratandukanye n’umugabo we byamuhaye andi mahirwe yo guhitamo umugabo nyawe muri benshi bamushaka cyangwa se byitwa ko akundana nabo n’ubwo atarabasha guhitamo umwe. We yabyise ko azatoranya umugabo nk’utoranya ubunyobwa buzima muri bwinshi kuko amaze kwiga byinshi ku bagabo n’amakosa yabo aho kuzongera kwemera kubabazwa n’urukundo.

Esma wavuzwe mu nkundo n’abagabo batandukanye aho kuri ubu avuga ko kuba atendeka abagabo barenze umwe aruko ashaka kubanza kureba uwujuje ibisabwa kugirango atazamubabaza nka Petit Man babyaranye umwana umwe akaza kumuca inyuma agatera inda umukobwa w’umunyarwandakazi.

Uyu mugore yatangaje ko nyuma yo gutandukana na Petit Man wamubabaje bikabije atiteguye kuzongera kwemerera undi uwo ari we wese ngo amubabaze uko yishakiye ahubwo ko yiteguye gusubira inyuma agasimbuka harehare.

Yagize ati “Ubaye wararumwe n’inzoka basi ni bwo umenya ubumara bwayo n’ububabare itera. Rero ni byo byambayeho kandi bikiri kumbaho kuri ubu. Ariko rero kuri ubu nitoje kwihangana cyane, umugabo nzemera mutegereze umwaka wose kugira ngo umubano wacu uzamfashe kumenyana nawe bitabaye ibyo sinashaka, nzatoranya umwe muri benshi nk’utoranya ubunyobwa!”

Benshi bahise bemeza ko ibi byose yaba ari kubikora mu rwego rwo kwiyibutsa uwari umugabo we ndetse n’umunyarwandazi wamuteye gapapu ko bamushenguye umutima.