Print

Dore igisubizo ku bafite ibibazo byo kugira ibicece bibatera ipfunwe mu bandi

Yanditwe na: Muhire Jason 18 September 2018 Yasuwe: 2856

Mu bakunze kubangamirwa nabyo cyane harimo ab’igitsina gore aho bivugwa ko uretse kubatera ipfunwe bidatuma bambara ngo baberwe kuko uba usanga bigaragara mu mwenda uwo ari wo wose.

Aha uribaza uti ese ni gute nshobora gukuraho ibicece ku mubiri wanjye?

Amakuru dukesha urubuga naturalnews.com avuga ko hari imirire umuntu ashobora gufata igakuraho bya bicece mu gihe kitari kinini.

Bimwe mu byo ushobora gufata ukagabanya ibinure harimo:

Kugira amazi ikinyobwa cyawe cya buri munsi:
Iyo unywa amazi buri munsi bifasha umubiri wawe kurwana n’ibinure, kuko amazi afasha mu igogorwa ry’ibiryo bityo kwa kumva ugagaraye mu nda byakurizamo no kumva wambyimbye ntibibeho. Fata ikirahure cy’amazi wongeremo umutobe w’indimu, w’ironji cyangwa w’ikibiringanya (Concombre) kugira ngo uyongerere uburyohe ku bantu banga amazi. Iyi mitobe yongera ububasha bw’amazi mu kugira munda hato,.

Umuneke:
Umuneke ubamo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara, vitamin zitandukanye nka A, C, E, B6, imyunyungugu ya potassium, magnesium ndetse n’ibinyamavuta bicye byose bishobora kurinda umubyibuho ukabije w’inda.

Inyanya:
Nk’uko bitangazwa mu nyigo yakozwe na Dr Teruo Adawa ku nyanya, bavuga ko mu nyanya habonekamo intungamubiri idasanzwe yitwa 9-oxo-octadecanoic igabanya amavuta menshi mu maraso.

Avoka:
Izi mbuto zo ngo zibonekamo ibyitwa lecithin birinda umwijima gukora akazi kenshi, bigafasha umuntu gufata mu mutwe ndetse bigatuma agira ibiro biringaniye kandi biri mu rugero.

Pomme:
Inyigo nyinshi zakozwe mu gihugu cya Brazil kuri izi mbuto ngo zagaragaje ko abantu barya byibuze imbuto za pomme 3 ku munsi batakaza ibiro byinshi kurusha abatazirya uretse kandi ibi, imbuto za pomme zikungahayemo intungamubiri zitwa pectin zirinda umuntu kanseri y’amara.