Print

Gicumbi: Umwarimu aravugwaho gusambanya umukobwa yigisha yitwaje kureba aho imbwa yamurumye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 18 September 2018 Yasuwe: 8822

Ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange,ishuri riherereye rwagati mu mujyi wa Gicumbi bwavuze ko umwana w’ umukobwa uyu mwarimu yasambanyije yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza.

Nyirabahire Esperence ni umuyobozi w’iri shuri avuga ko byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo hari abanyeshuri barimo basubiramo amasomo yabo ya ICT muri week end.

Yagize ati “Mwarimu yashatse kureba aho umwana yarumwe n’imbwa ku itako maze umwana yanga ko ahareba ashatse kuhareba ku ngufu umwana ararira bitangira ubwo”.

Gusa uyu muyobozi w’ishuri avuga ko uyu mwarimu wari umaze imyaka itanu ahigisha nta myitwarire nk’iyi akekwaho yamugaragaraho,akanahumuriza abanyeshuri yigishaga ko mu gihe hagikorwa iperereza hari no gushakwa undi mwarimu kugira ngo abanyeshuri bakomeze amasomo.

Mu gushaka kumenya icyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubivugaho twahamagaye kuri telefone ngendanwa umuvugizi warwo yirinda kugira icyo abivugako.

Mu gihe uyu mwarimu yahamwa n’iki cyaha akekwaho yahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa icya burundu bitewe n’uburemere bw’icyaha nk’uko ingingo y’192 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibivuga.

TV1


Comments

humura 20 September 2018

Ubugenzacyaha bukore akazi kabwo nahamwa nicyaha abihanirwe